in

APR FC yerekanye ku mugaragaro umunyezamu mushya ubaye umukinnyi wa 5 iyi kipe yasinyishije

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko umunyezamu Ivan RUHAMYANKIKO yazamutse mu ikipe ya mbere ya APR FC avuye mu Intare FC.

Ivan Ruhamyankiko asanzwe ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’abato, akaba yari na Captain w’Intare FC.

Ageze muri APR FC asangamo abandi banyezamu nka Pavelh Nzira ndetse na Ishimwe Pierre we bivugwa ko ashobora gutandukana niyi kipe.

Mu bandi bakinnyi APR FC yasinyishije barimo Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène na Mugiraneza Frodouard ku masezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, ni bwo APR FC yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Molan, yakoranye indirimbo nshya n’itsinda rya ‘High Vibes’ ryamenyekanye ku ndirimbo bise ‘Tujye gusenga’ – VIDEWO

Akanyenyeri k’aba-Rayons ubanza katagikora neza kuri bamwe! Amafaranga amaze gitangwa n’abafana ba Rayon Sports yo kugura Muhire Kevin, agerwa ku mashyi