Rayon Sports ikomeje kwerekana ubusatirizi bukomeye nyuma y’iminsi 21 ya Rwanda Premier League, aho iri ku mwanya wa mbere mu gutsinda ibitego byinshi. Iyi kipe yatsinze ibitego 32, bikaba bituma irusha andi makipe yose mu rugamba rwo gutsinda ibitego.
Mu makipe ayikurikiye, Police FC ifite ibitego 27, APR FC ifite 25, naho Marine FC ifite 24. Ibi bigaragaza ko Rayon Sports ifite ubusatirizi butajegajega, kandi ikomeje gushimangira ubushobozi bwayo mu kibuga.
Ku rundi ruhande, amakipe nka Etincelles FC na Muhazi United afite ubusatirizi bugifite intege nkeya, kuko yatsinze ibitego bike ugereranyije n’andi makipe.
Ese ubona ikipe ushyigikiye ifite ubusatirizi bukwiye kugira ngo irangize shampiyona iri mu makipe akomeye?
