in

APR FC yatanze ubwasisi ku bakunzi bayo ndetse inabamenyesha ikintu gikomeye cyari kibahangayikishije nyuma yo kunganya na Rayon Sports bigoranye

APR FC yatanze ubwasisi ku bakunzi bayo ndetse inabamenyesha ikintu gikomeye cyari kibahangayikishije nyuma yo kunganya na Rayon Sports bigoranye kubera ibyo bahuye nabyo bisa nk’umwaku

Ku munsi wo ku cyumweru ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino umukinnyi wayo Nshimiyimana Ismael Pitchou awugiriramo imvune ikomeye.

Nyuma yaho benshi bababajwe n’imvune y’uyu mukinnyi ariko APR FC ku munsi w’ejo yatangaje ko uyu mukinnyi arakora imyitozo kuri uyu wa kabiri ndetse yanayigaragayemo ameze neza bivuze ko umukino wa Muhazi United FC azawukina.

Iyi myitozo buri mufana wese yari yemerewe kwinjira nkuko ikipe yari yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri iha karibu abafana bose ngo baze kureba ikipe yabo ntacyo bishyuye.

Ikipe ya APR FC irimo kwitegura umukino ifitanye na Muhazi United FC uzaba utoroshye nyuma yaho iyi kipe imaze iminsi yitwara neza dore ko iheruka gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1, bivuze ko uzaba umukino uryoshye cyane.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda abakunzi b’icyo kurya barabyinira ku rukoma! Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu Banyarwanda n’imirire mibi kigiye kuba amateka nk’aya ba ngunda

Rubavu: Abanyeshuri ntibariye kubera ko abatetsi bakuwe ku kazi bagasiga baroze igikoni noneho ababasimbuye bacana inkwi zumye zikanga kwaka