in

APR FC yatangiye gutakambira umukinnyi wari wamaze kuyisezera nyuma yo kubona ku mwanya we nta mukinnyi w’umunyampahanga bazabona ukomeye nkuko yari ameze

Ikipe ya APR FC bikomeje kuyigora gushaka abakinnyi b’abanyamahanga nyuma yo kumara imyaka igera kuri 12 ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa.

Hashize igihe mu ikipe ya APR FC havugwa abakinnyi benshi b’abanyamahanga bijyanye ni uko abayobozi bayo batajya ahagaragara ngo batangaza kumugaragaro abo bamaze kuvugisha ndetse n’ikibura kugirango batangire kubasinyisha ariko amakuru ahari avuga ko kugeza ubu iyi kipe itarabona amafaranga avuye muri ministeri y’ingabo isanzwe ibatera inkunga.

Mu bakinnyi benshi bavugwa iyi kipe irimo kuganira nabo, ntamukinnyi ukina nka nimero 6 urimo kandi bivugwa ko uwitwa Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro usanzwe akina uyu mwanya agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda. Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC ku munsi w’ejo kuwa gatatu buzagirana ibiganiro n’uyu mukinnyi bamwumvishe uko bakimukenye ndetse banamuhe ibyo yifuza.

Twaje kumenye ko amafaranga uyu mukinnyi we ashaka kuri APR FC ni Milliyoni 50 z’amanyarwanda ndetse akazajya ahembwa Milliyoni 1 n’ibihumbi 500 ndetse ngo APR FC yiteguye no kuyamuha bitewe ni uko ngo bamukeneye cyane.

Biravugwa ko muri iki cyumweru nibwo APR FC turatangira kumenya abakinnyi bashya igomba gusinyisha bitewe ni uko ngo nibwo urwego rushinzwe kubaha amafaranga rugomba kuba rwamaze kuyatanga kumugaragaro.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana imwakire mubayo: Umupadiri wari akuze kurusha abandi bose yitabye Imana

“Ryabatsinze aho” Uwabonye impanuka ikomeye y’igare ryari ritwawe n’umukobwa w’imyaka 15, yavuze ukuntu byagenze kugira ngo bakore iyo mpanuka yanahitanye umwana w’umuhungu