in

APR FC yasezerewe muri CAF Champions League itageze mu matsinda

Abakinnyi b'ikipe ya APR FC

Ku wa 21 Nzeri 2024, APR FC yasoje urugendo rwayo muri Total Energies CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye mu gihugu cya Misiri. Ikipe y’ingabo z’igihugu ntiyabashije kugera mu matsinda y’iyi mikino, itsinzwe ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino ibiri yahuje aya makipe.

 

Mu minota y’ibanze y’umukino, APR FC yatunguranye ubwo ku munota wa 10 Ruboneka Jean Bosco yacomekaga umupira mwiza Byiringiro Gilbert wari wahinduraga ishoti ryakuwemo nabi n’umwe mu myugariro wa Pyramids FC. Umupira wahise ugera ku rutahizamu wa APR FC, Dauda Yussif Seif, wari uhagaze neza maze awutera mu izamu rikozwe nabi n’abakinnyi ba Pyramids FC. Iki gitego cya APR FC cyatanze icyizere ku bakunzi b’iyi kipe, kuko cyari cyerekanye ko bishoboka gutsinda iyi kipe ikomeye yo mu Misiri.

 

N’ubwo APR FC yari yabonye igitego mbere, ntiyabashije kugumya kugenzura umukino kuko Pyramids FC yakomeje kuyisatira cyane. Ibi byatanze umusaruro ku munota wa 45 ubwo Mohamed Chibi yatsindiraga Pyramids FC igitego cyo kwishyura, nyuma y’aho yari ahawe umupira na Fagrie Lakay wacomekaga umupira mwiza Ramadhan Sobhi wari umaze guca ku ruhande rwa Byiringiro Gilbert.

 

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukina APR FC isatirwa, gusa ntiyabashije gusohoka ngo yishyure ibindi bitego bibiri byabonetse mu gice cya kabiri, ari byo byaje gusoza urugendo rwa APR FC mu irushanwa rya CAF Champions League muri uyu mwaka.

 

Nyuma y’iyi ntsinzi, Pyramids FC yahise ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champion’s League aho yasanzeyo amakipe akomeye nka CR Belouizdad (Algeria), MC Alger (Algeria), TP Mazembe (DR Congo), AS Maniema (DR Congo), Al Ahly SC (Egypt), Mamelodi Sundowns (South Africa), Orlando Pirates (South Africa), ES Tunis (Tunisia), Raja Casablanca (Morocco), na Yanga SC (Tanzania).

               Abakinnyi b’ikipe ya APR FC
            Abakinnyi b’ikipe ya Pyramids FC

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasogi United isebeye imbere y’imbaga y’abafana bayo muri Sitade Amahoro

Amavubi U-20: Abakinnyi 28 bagiye guhatanira CECAFA muri Tanzania