Ikipe ya APR FC yigaranzuye AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25, itsinda igitego 1-0 mu mukino wari wahuje amakipe yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Ukuboza 2024.
Ni umukino wari ukomeye cyane, aho AS Kigali yaje ishaka gukomeza agahigo ko kumara imyaka itanu idatsindwa na APR FC, mu gihe APR FC yo yari ifite intego yo gukuraho ayo mateka mabi. Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0, nubwo buri kipe yagerageje uburyo butandukanye ariko ntihagira ibona igitego.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi akomeje gushaka intsinzi. Ku munota wa 63, kufura ya Niyomugabo Claude yasanze Niyigena Clément, atsinda igitego cy’intsinzi cya APR FC. AS Kigali yagerageje kwishyura, ariko APR FC iyitsinda igitego 1-0, ihita ifata umwanya wa gatanu n’amanota 17, naho AS Kigali iguma ku mwanya wa kabiri