in

Apr Fc yamaze kwirukana wa mukinnyi wayo wigeze kuburirwa irengero

Ikipe ya APR FC yamaze gusezerera uwari kapiteni wayo kubera kudatanga umusaruro bari bamwitezeho muri iyi kipe.

Hashize igihe bivugwa ko iyi kipe izatandukana na Tuyisenge Jacques kubera kutumvikana n’umutoza Adil Errad Mohamed utoza iyi kipe.

Kuri ubu amakuru agezweho ni uko Tuyisenge Jacques yamaze guhabwa ibaruwa imwemerera kwishakira indi kipe.

Ahanini icyatumye Tuyisenge Jacques asezererwa ni ukubera kwivumbura yagaragaje muri shampiyona hagati, aho yaburiwe irengero mu myitozo iyi kipe yakoraga.

Tuyisenge Jacques w’imyaka 31 y’amavuko biravugwa ko ashobora kugurwa n’amakipe yo hanze, ku isonga hari ikipe yakoreyemo amateka ari yo Gor Mahia FC yo muri Kenya.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Pfla yavuze ukuntu yakubise umupolisi w’umuzungu inshyi nyinshi

Myugariro uheruka gusinya muri Apr Fc avuye muri Rayon Sports yamaze gukuraho ibisuko yari afite ku mutwe (Amafoto)