in

APR FC yakuye Kiyovu Sport ku mwanya wa mbere, AS Kigali na Rayon Sport zitwara neza

APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ni ubwo igifite imikino ibiri y’ibirarane, nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0 ku wa Gatatu.

Igitego cya Byiringiro Lague kuri penaliti cyari gihagije kugira ngo APR FC ifate umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho irusha Kiyovu Sport inota rimwe.

Kugeza kuri uyu munsi wa 13 wa shampiyona, APR FC niyo kipe itaratsindwa umukino n’umwe wa shampiyona ndetse niyo imaze kwinjizwa ibitego bicye kurusha izindi.

Kiyovu Sport nayo yari yerekeje ku kibuga cya Etoile de L’est umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0, bituma iyi kipe yambara icyatsi n’umweru itakaza umwanya wa mbere.

AS Kigali na Rayon Sport nazo zitwaye neza

Mu mukino utari woroshye wabereye mu karere ka Bugesera, ikipe ya AS Kigali ibifashijwemo na Shaban Hussein kuri penaliti, yegukanye amanota yose itsinze ibitego 2-1 byose.

Ramadhan Niyibizi niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa AS Kigali, ku gitego cyaje kwishyurwa na Didier Mucyo ku ruhande rwa Bugesera FC.

Nyuma yaho amakipe yombi yaje kubona amakarita y’umutuku, aho Herve Rugwiro ariwe wahawe ikarita y’umutuku ku ruhande rwa AS Kigali, naho Abdul Rahman Muniru akayihabwa ku ruhande rwa AS Kigali.

Rutahizamu wa AS Kigali, Shaban Hussein yaje gufasha iyi kipe itozwa na Jimmy Mulisa kwegukana amanota atatu atsinda igitego cy’intsinzi cyabonetse kuri penaliti.

Ku rundi ruhande i Rubavu, Rayon Sport yegukanye amanota atatu mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku harimo iyahawe na Mackenzie Nizigiyimana ku ruhande rwa Rayon Sport, na Ibtihaj Bizimana ku ruhande rwa Entincelles.

Ibitego 2-0 nibyo byahaye intsinzi Rayon Sport, aho byatsinzwe na Manase Mutatu watsinze icya mbere, naho Kevin Muhire atsinda igitego cya kabiri ari nacyo cy’intsinzi.

APR FC yahise ifata umwanya wa mbere

APR FC imaze gukina imikino 11 yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 27, ikurikiwe na Kiyovu Sport n’amanota 26. Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23, inganya na AS Kigali iyikurikiye.

Uretse APR FC, ayo makipe yose amaze gukina imikino yose uko ari 13 imaze gukinwa kugeza kuri uyu munsi wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha umwataka mushya ukomoka muri Cameroon

Umutwe udakira : Ibiwutera n’uko wabasha kuwirinda