in

APR FC yakoze igikorwa cy’indashyikirwa abakinnyi babwirwa inkuru ishengura imitima y’abafana

Ikipe ya APR FC yakoze igikorwa cy’indashyikirwa abakinnyi babwirwa inkuru nziza ariko ibabaje kubafana bose bakunda iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22 Kamena 2023, abakinnyi bose bafite amasezerano y’ikipe ya APR FC ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe bateraniye gukora igikorwa cy’indashyikirwa cyo gusangira n’abantu barwariye Indera ahasanzwe haba abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Nyuma y’uyu muhango wahuje abakinnyi bose bafitiye amasezerano ikipe ya APR FC, umwe mu bayobozi bari bayoboye abantu bose bitabiriye iki gikorwa yaje gutangariza abakinnyi bose bari bafite ikibazo cyo kwirukanwa ko bagomba kugira umutima utuje kuko hari ibigitunganywa mu ikipe ya APR FC umwaka utaha ishobora gukomeza gukinisha abakinnyi bakomoka hano mu Rwanda.

Amakuru ahari avuga ko ikipe ya APR FC ishobora gukomeza gukoresha abakinnyi b’abanyarwanda ahubwo bagakomeza gutegura neza ikintu cy’abanyamahanga kigatangirana n’umwaka utaha bitewe ni uko kugeza ubu iyi kipe ikirimo gurwana no kubona umutoza mushya ukomeye ndetse n’ubuyobozi buzaba buyoboye buzasimbura ubwari buriho.

Ikipe ya APR FC izakina imikino ya CAF Champions League nyafurika uyu mwaka ugiye kuza, isigaje iminsi igera kuri 7 ikaba yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi n’abatoza izifashisha muri iyi mikino idafitemo ibigwi bikomeye.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bari bahahinduye mu kabyiniro: Nyuma yo kuva mu Murenge, Jean Paul na Gogo babyinnye mu buryo budasanzwe maze abatumirwa bikangamo (VIDEWO)

Iki kigo ntaho mukizi? Amashusho ya banyeshuri banywereye itabi hafi y’ishuri akomeje kwibandwaho