in

Apr Fc yabeshye abanyarwanda kugira ngo yibonere ikintu gikomeye ihora ihatanira

Mu minsi yashize nibwo hasohotse amakuru anyomoza ko ikipe ya Apr Fc yaba iri kuganira n’abakinnyi bagiye batandukanye b’Abanyarwanda.

Ibi byaje nyuma y’amakuru yagendaga azamuka, avuga ko iyi kipe yaba iri mu biganiro n’abakinnyi bagiye batandukanye bandi makipe.

Mu nkuru yanyujijwe kuri Website ya Apr Fc, inyomoza ayo makuru yose, aho bavuga ko abakinnyi bayikoresha kugira ngo bibe amakipe yandi aba abashaka.

Iyi nkuru yasohotse kuri Website ya Apr Fc ntago twayiha agaciro kuko nta gihe ikipe ya Apr Fc yigeze ibura ku isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi.

Apr iri mu biganiro n’abakinnyi bagiye batandukanye aho bamaze no gusinyisha umwataka witwa Mbonyumwami Thaiba wavuye muri Espoir, gusa akaba yarasinye mu ibanga rikomeye.

Impamvu Apr Fc yatangaje ko itari gushaka abakinnyi ni ukugira ngo abakinnyi bayo isanganwe batigumura cyangwa bagacika intege kandi bafite gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Apr Fc ifitanye umukino na As Kigali aho bazaba bakina umukino w’ishiraniro kugira ngo barebe ko bakegukana igikombe cy’Amahoro cyiyongera kuri shampiyona bamaze gutwara.

Apr Fc yakoresheje website yayo kugira ngo ireme agatima abakinnyi bayo kugira ngo bazakine umukino wa nyuma bameze neza.

Si ubwa mbere Apr Fc ibeshya Abanyarwanda dore ko no mu minsi ishize yakoreshaga website yabo bavuga ko hari abakinnyi bavunitse gusa ariko ugasanga abo bakinnyi ni bazima.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mutuyeyezu
Mutuyeyezu
1 year ago

Arko nuburenganzira bwayo kndi abafana bayo ntacyo bibatwara Niba inababeshya arko igatsinda ikibazo kirihe?

Umwana wa Mico The Best yasazwe n’ibyishimo ubwo bari bari kumwe (Ifoto)

Umunyeshuri wo mu Rwanda yarwaje benshi imbavu bitewe n’ibyo yakoze (Video)