in

APR FC yaba ifite ubwoba bwo guhura na Kiyovu Sport ndetse na Rayon Sports

Ikipe ya APR FC hashize iminsi itangaje ko itazakina imikino yirushanwa rya Made In Rwanda ryateguwe na RCB ndetse na RSB.

APR FC iheruka gukurwa mu irushanwa rya CAF Champions league nyafurika n’ikipe ya US Monastir itsinzwe ibitego 3-1 harimo umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura.

Nyuma y’uyu mukino igeze mu Rwanda nibwo yahise itumirwa mu irushanwa rya Made in Rwanda isabwa ko yakitabira iri rushanwa ryarimo Kiyovu Sport, Rayon Sports, As Kigali.

Nyuma yo kubona ubutumire yahise ivuga ko itazitabira, ikurikiye As Kigali yo ikiri mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup gusa nyuma yuko Aya makipe yanze, yahise asimbuzwa Mukura Victory Sport ndetse na Musanze FC.

APR FC nyuma yo kwikura mu irushanwa, benshi batangiye kuvuga ko yanze kutsindwa hakiri kare bitewe nuko aya makipe ari muri iri rushanwa yayitsinze mu mwaka ushize usibye Rayon Sports nayo imaze iminsi igaragaza imbaraga zikomeye.

APR FC yo yatangaje ko abakinnyi bayo bananiwe barimo kuruhuka bitewe n’imikino bamaze iminsi barimo gukina ya CAF Champions league.

Iyi kipe yagarutse mu myitozo nyuma y’iminsi 7 bahawe na Adil Mohamed ikiruhuko. Iyi myitozo baraba bitegura ikipe ya Rwamagana City bafitanye umukino wa shampiyona w’umunsi wa 4 muri iyi wikendi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dani Alves yatangaje ko akunda cristiano Ronaldo kurusha Lionel Messi

Umuhanzi Bruce Melodie yakoreye abana be igikorwa gishoborwa n’ababyeyi bacye (Amafoto)