in

APR FC nyuma yo kunyagiye Marine FC umukinnyi w’umunyamahanga akomeje kugarukwaho cyane kubera ubuhanga buri hasi yerekanye yaraje yakabirijwe

APR FC nyuma yo kunyagiye Marine FC umukinnyi w’umunyamahanga akomeje kugarukwaho cyane kubera ubuhanga buri hasi yerekanye yaraje yakabirijwe

Kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Marine FC, umukino urangira APR FC itsinze ibitego 3-1 byose byatsinzwe na Victor Mbaoma icya Marine FC gitsindwa na Mbonyumwami Thaiba.

Nyuma y’uyu mukino rutahizamu Victor Mbaoma akomeje kugarukwaho cyane na benshi nyuma yo gutsinda ibitego 3 ari we nyine ibintu bitaherukaga ku bakinnyi b’abanyamahanga baheruka hano mu Rwanda.

Nubwo Victor Mbaoma arimo guhabwa amanota menshi cyane mu bakinnyi ba APR FC bakinnyi uyu mukino ariko Taddeo Lwanga nyuma yo kuza hano mu Rwanda yakabirijwe cyane abarebye umukino batashye bemeza ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yibwe bikomeye.

Uyu mugande Taddeo Lwanga muri uyu mukino yakinnye mu mutima w’ubwugarizi ariko wabonaga ko arimo agwirirana cyane ndetse ntamupira yatangaga muzima kugeza aho nabo bakinanaga bibazaga uko bimeze, gusa bishobokako ari uko ataramenyera mu minsi iza azaba ameze neza.

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatandatu izakina umukino wa gishuti wa kabiri n’ikipe ya Kiyovu Sports, umukino uzaba ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ubere kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo amarira y’umugabo atemba ajya munda hari abo kwihangana byanze ashoka ku matama, uko byari bimeze mu muhango wo gusezera bwanyuma Junior Multisystem -AMAFOTO

20 bahise bahasiga ubuzima mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga