in

APR FC n’amakipe y’ingabo z’igihugu yose yakoze impinduka mu buyobozi

Amakipe y’ingabo z’igihugu mu mikino itandukanye arimo umupira w’amaguru, Basketball ndetse na Handball, yakoze impinduka mu bayobozi bunganira cyangwa basimbura abari basanzwe bayobora aya makipe.

Izi mpinduka zigamije kuzamura urwego rw’imikorere ndetse no kugera ku ntego nyamukuru yo gukomeza guhesha ishema igihugu mu mikino mpuzamahanga.

Mu ikipe ya APR FC , imwe mu makipe akomeye mu Rwanda, hakozwe impinduka mu nzego z’ubuyobozi. Lt Col Alphonse Muyango yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’ikipe, mu gihe Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari.

Byongeye, Thierry Hitimana, wari umutoza wungirije muri APR FC, yashyizwe ku mwanya wa Diregiteri Tekinike ushinzwe kwita ku makipe y’abato.

Amakuru dukesha IGIHE  ni uko uyu mutoza atumvikanaga neza n’umutoza mukuru Darko Novic, ndetse ngo hari igihe ibyo yamubwiraga bitashoboraga gushyirwa mu bikorwa, bikagira ingaruka ku musaruro w’ikipe.

Mu ikipe ya APR BBC y’abagabo, Capt. Jacques Irankunda yagizwe Team Manager, naho Col Marie Claire Muragijimana agirwa Chairman wa APR BBC y’abagore, akungirizwa na Maj. Dinah Mutesi.

Mu mikino ya Handball , Lt. Col Jean Pierre Rwandayi yagizwe Chairman wa APR Handball, Lt. Col Anastase Rukundo yagirwa Visi Perezida, mu gihe Maj. Robert Kabirigi yagizwe umunyamabanga mukuru.

Izi mpinduka zigaragaza ko hakiri gahunda yo gushyiraho ubuyobozi bushya mu makipe y’ingabo, cyane ko bivugwa ko mu ikipe ya APR FC hari indi myanya igomba kuzashyirwaho abayobozi bashya, harimo umwanya wa Visi Perezida n’Umunyamabanga Mukuru.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yunze mu rya mukuru wayo itaha amara masa -Amafoto