APR FC ndetse na AS Kigali imikino yashampiyona yazo y’umunsi wa 2 n’uwa 3 yamaze gusubikwa kubera ko bagiye gukina imikino nyafurika.
Aya makipe azahagararura u Rwanda mu mikino mpuzamahanga Ari mayo mpamvu ishyirahamwe ry’umupira w’amagura rya hano mu Rwanda FERWAFA yasubitse iyi mikino Yaya makipe kugirango bakomeze kwitegura neza.
APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, mu ijonjora rya mbere izakina na US Monastir yo muri Tunisia tariki ya 10 nzeri 2022 i Kigali ni mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 18 Nzeri muri Tunisia. APR FC ikaba yagombaga gukina na Bugesera FC tariki ya 8 Nzeri ndetse na Police FC tariki ya 13 Nzeri.
AS Kigali izakina CAF Confederation Cup, tariki ya 10 Nzeri izaba iri Djibouti aho izaba yasuye ASAS Djibouti Telecom ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri. Muri shampiyona yari ifite Mukura VS tariki ya 8 Nzeri na Musanze FC tariki ya 14 Nzeri.