in

“APR FC mu rugamba rwo gusubirana igitinyiro: Ubuyobozi buvuga Ibyihutirwa bizayigarura ku rwego rwo hejuru”

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda igeze ahakomeye, ubuyobozi bwa APR FC burakataje mu gushaka ibisubizo ku bibazo byayibasiye mu mezi ashize, mu rwego rwo gusubirana igitinyiro yahoranye. Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko nubwo bishoboka ko APR FC yongera kuba ikipe ikomeye, bisaba kongera kureba imikorere no gukemura zimwe mu mbogamizi zirimo no kubura abakinnyi b’abana bagendera ubuntu.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Brig Gen Rusanganwa yagarutse ku buryo ikipe yitwaye mu marushanwa ari gukinwa harimo Shampiyona y’u Rwanda n’Igikombe cy’Amahoro, anavuga ku myiteguro ya APR FC ku rwego mpuzamahanga. Yemeje ko ikibazo atari ubushobozi bw’amafaranga kuko MINADEF itajya itererana ikipe, ahubwo ikibazo kiri mu mibereho y’abakinnyi no mu mikorere y’itsinda ry’abatoza.

Yagize ati: “Byose twarabikoraga kuko MINADEF yishyurira igihe, icyo gihe tugasanga ikibazo kiri mu kibuga, ku bakinnyi n’umutoza. Mu mupira bisaba kwihangana ugategereza intsinzi. Niba abafana bazi ko APR FC ari ikipe ihora hejuru, ni ikibazo tugomba kubasubiza.”

Yavuze kandi ko nyuma y’isozwa rya shampiyona bazasuzuma uko ikipe yitwaye kugira ngo harebwe icyakorwa, birimo no kwemeza niba hari impinduka zikenewe mu buyobozi cyangwa ku batoza.

Mu ngamba nshya ziri gutekerezwaho, harimo umushinga w’amategeko azajya arengera abakinnyi bakiri bato b’urubyiruko barerewe muri APR FC, ku buryo andi makipe atabajyana ku buntu. Yagize ati: “Hari abajya bavuga ngo abana ba APR FC nta kibazo. Turi kwiga umushinga uzajya utuma hari icyo batanga, n’iyo cyaba kitari hejuru, kuko abana ni agaciro kacu.”

Yongeyeho ko kugira ikipe ikomeye bisaba kugira impuguke zo mu rwego rwo hejuru mu bijyanye no gutoza no kwita ku bana, anashimangira ko ubuyobozi bwemera gutanga amafaranga ahagije mu kugera kuri iyo ntego.

Yavuze kandi ko amafaranga MINADEF ishoramo APR FC atagamije inyungu ahubwo ari uburyo bwo kurerera igihugu binyuze mu gutegura abakinnyi bashobora gufasha ikipe y’igihugu. “Iyo ikipe y’igihugu ibonye abakinnyi beza, igihugu kiba cyungutse. Ntabwo ayo mafaranga twayasubiza inyuma, ni ishoramari ku gihugu.”

Chairman Rusanganwa kandi yagaragaje ko mu miyoborere y’ikipe hakiri imyanya idafite abayobozi barimo Umuyobozi ushinzwe siporo n’Umunyamabanga Mukuru, bityo hakenewe kongera imbaraga mu buyobozi kugira ngo ikipe ikomeze gutera imbere.

Nubwo bimeze bityo, yavuze ko nta mwanzuro urafatwa ku bijyanye n’umutoza kuko hakiri amahirwe yo kugera ku byo yasabwe, ari nayo mpamvu nta mpinduka zitegerejwe mbere y’uko Shampiyona irangira.

Mu gihe iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 49, APR FC isigaje imikino itandatu ishobora kugira uruhare rukomeye mu kwemeza niba izasubirana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. Iyi mikino isigaye irimo imwe izakirwa nkaho izakindwa na Rutsiro FC  ndetse na Muhazi United  iyo izakira ni Marines FC , Amagaju FC, Gorilla FC na Musanze FC

Iyi mikino isigaye yitezweho kwerekana niba koko APR FC ishobora gusubirana igitinyiro yahoranye no kurangiza shampiyona iri ku isonga. Buri mukino ubuyobozi, abafana n’abakurikiranira hafi ruhago y’u Rwanda bazawugirira amatsiko, cyane ko nta mukino woroshye muri uru rugamba rwo kurangiza shampiyona.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest


0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United ikomeje gutsikamirwa na Galatasaray mu rugamba rwo gushaka Osimhen

“Darco Novic akomeje guhagamwa”: Etincelles FC Yabaye Inzitizi ikomeye kuri APR”

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO