in

APR FC mu mpinduka nshya z’ubuyobozi: Kugarura abakinnyi b’Abanyarwanda no gukomeza imiyoborere mishya

Nyuma y’impinduka mu buyobozi bwa APR FC, aho Brig Gen Deo Rusanganwa yasimbuye Col (Rtd) Karasira Richard ku mwanya wa Chairman, ikipe yagaragaje icyerekezo gishya cyibanda ku bakinnyi b’Abanyarwanda. Ubuyobozi bushya bwashyize imbere ko Abanyarwanda ari bo bazagenderwaho, nk’uko byagaragaye mu mukino batsinzemo Muhazi United 1-0.

 

Mu zindi mpinduka, Thierry Hitimana wahoze ari Umutoza Wungirije yakuwe mu ikipe ya mbere agirwa Umuyobozi wa Tekinike wita ku makipe y’abato, mu gihe Claire Mutoni ushinzwe itangazamakuru yasabwe gukorera akazi k’ibiro gusa.

 

Hari kandi gahunda yo kugarura Nshimirimana Ismaël Pitchou, nubwo yari yarasezerewe. Nubwo bitoroshye, bikekwa ko ubuyobozi bushya bushaka gukosora uburyo yasezerewemo, ndetse no kongerera APR FC imbaraga mu kibuga hagati. Izi mpinduka ni intambwe igaragaza icyerekezo gishya cy’ikipe mu mikino itaha.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye hamenyekanye igihe umukino wa Rayon Sports na Apr FC uzabera

APR FC ishobora kwirukanisha Haringingo