in

APR FC itomboye ikipe yo mu baturanyi muri CAF Champions League

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo habaye tombora y’amakipe azakina CAF Champions League aho yabereye ku kicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ kiri Cairo mu Misiri, APR FC yatomboye Azam yo muri Tanzaniya.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba guhura mu ijonjora ry’ibanze na Azam FC yo muri Tanzania.

Umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 15 na 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya 24 na 26 Kanama 2024.

Biteganyijwe ko umukino ubanza uzabera muri Tanzania aho Azam FC ibarizwa.

Izarokoka hagati ya APR FC na Azam FC izahura n’ikipe izakomeza hagati ya JKU FC yo muri Zanzibar na Pyramids FC yo mu Misiri yayisezereye APR FC umwaka ushize.

Police FC izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe Cy’Amahoro cya 2024 yatomboye Constantine yo muri Algeria.

Imikino ibanza iteganyijwe tariki hagati ya tariki ya 16 na 18 Kanama 2024, Police FC izabanza muri Algeria

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Izatangirira ku mwarabu! Police FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation cup yatomboye ikipe yo mu Barabu – VIDEWO

RIP Nyiragondo! Umukecuru wabaye ikimenyabose kubera ijambo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yavuze, yatabarutse