Umwataka ukomeye wa Police Fc yemeje amakuru avuga ko ari gushakwa n’ikipe ya Apr Fc muri iki gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ryo muri iyi mpeshyi.
Ndayishimiye Dominique ukina asatira mu ikipe ya Police Fc yavuze ko ari gushakwa n’ikipe ya Apr Fc, aho ibiganiro bisa nk’ibyakonje.
Mu kiganiro uyu Rutahizamu yagiranye na BB Fm Umwezi, yavuze ko ikipe ya Apr Fc yamwifuje gusa ariko ngo we aracyafite amasezerano mu ikipe ya Police Fc.
Dominique yavuze ko ibiganiro byo kujya mu ikipe ya Apr Fc biri gukorwa na Police Fc kuko acyiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu musore yirinze kuvuga ko ashaka kujya mu ikipe ya Apr Fc, aho yavuze ko bakunze yagendaga mu gihe bitakunda yakigumira muri Police Fc.
Ndayishimiye Dominique ni umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police Fc akaba asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ya Police Fc.