APR FC imaze gutera gapapu Rayon Sports kuri Ndikumana Fabio wakiniraga Musanze Fc yo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu musore ukina kuri nimero 10 yari yemereye Rayon Sports kuyisinyira kuri Miliyoni 5 mu minsi yashize.
Byari byanemejwe ko kuri uyu wa Kane aribwo yagombaga gusinya imyaka 2 muri Rayon, gusa ariko ntago byaje kugenda nkuko bari babipanze.
Ibintu byaje kwanga, aho amakuru twamenye ari uko ikipe ya Apr Fc yamaze kumvikana na Nkundimana Fabio kugira ngo azayikinire umwaka utaha.
Bivugwa ko uyu musore ukiri muto yamaze kumvikana na Apr Fc aho azatereka umukono ku masezerano muri izi mpera z’icyumweru.
Nkundimana Fabio ni umukinnyi wo hagati ukina asatira mu ikipe ya Musanze Fc iyoborwa na Trump.