in

APR FC ikurugutuye Rayon sports Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, yegukana iki gikombe ku nshuro ya 14, ishyira akadomo ku myaka umunani yose yari imaze itakibona. Ni intsinzi ivuze byinshi ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yari imaze igihe irebera abandi batwara ibikombe bikomeye mu Rwanda.

Mu maso y’imbaga y’abafana buzuye Stade Amahoro, umukino watangiye APR FC isa nk’iyihariye buri kimwe. Ku munota wa 5 gusa, Djibril Ouattara yacenze abakinnyi ba Rayon Sports abereka igikundiro cy’umupira, arangije yohereza ishoti rikomeye mu izamu, atanga icyizere cy’uko urugendo rw’imyaka 8 rushobora kurangira.

Rayon Sports yagerageje kwikubita agashyi, ariko APR FC ikomeza kubereka ko itaje gukina. Ruboneka Jean Bosco yakomeje kubatobera hagati mu kibuga, ndetse ni nawe wahereje umupira Mugisha Gilbert watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 31, ibintu byabaye nkibiciye igikuba ku ruhande rwa Rayon.

Igice cya kabiri cyatangiye n’impinduka zombi, Rayon Sports izana Rukundo Abdul-Rahman ngo ahindure ibintu, ariko ntacyo byatanze. APR FC yakomeje kurinda ibyo yari imaze kugeraho, irinda izamu nk’abarinzi b’igihugu. Ishimwe Pierre yakoze akazi gakomeye mu izamu, asubiza inyuma amahirwe make Rayon Sports yabonye, harimo n’ishoti rikomeye ryatewe na Adama Bagayogo.

Umukino warangiye APR FC itsinze 2-0, ibirori biratangira. Byari ibyishimo ku mutoza, ku bakinnyi, no ku bafana b’iyi kipe bari bamaze imyaka basenga bagategereza.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga kuruhande rwa Rayon sports
Abakinnyi 11 b’ikipe ya Rayon sports babanje mu kibuga

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ijambo rimwe CEO wa Amazon avuga ko rituma Umukozi Asumba Abandi mu Kazi