in

APR FC ikomeje kugaraguza agati Jeaque Tuyisenge na AS Kigali yose

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC imaze igihe itandukanye na rutahizamu wayo Jeaque Tuyisenge wahise yumvikana n’ikipe ya AS Kigali kuba yayerekezamo akaba ariho yakomereza akazi ke.

Kuva Tuyisenge yamara kumvikana na AS Kigali ntago yari yahabwa ibaruwa imwemerera gukomeza akajya kwishakira indi kipe kandi nta kipe yamusinyisha mu gihe nta baruwa isinyweho n’ikipe yahoze akinira afite.

Aya makuru y’uko yimwe ibaruwa turayakesha umunyamakuru w’imikino Niyibizi Aime wa Radiyo Fine FM,ndetse amakuru akaba yemeza ko ashobora kuzahabwa iyi baruwa imusohora muri APR FC nyuma y’iki cyumweru.

Tuyisenge Jacques yanyuze mu amakipe atandukanye arimo Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC, Gor Mahia FC, Petro Atletico de Luanda, APR FC na AS Kigali agiye kwerekezamo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imvura y’ibitego, Rayon Sports isinyishije rutahizamu wazonze amahanga uzerekanwa mu ndege kuri Rayon day

Young Grace yatunguranye mu isura y’abaganga(Amafoto)