in

APR FC ihanze amaso umukinnyi muto uri gukora ibitangaza muri shampiyona y’u Rwanda ngo izamusimbuze Byiringiro Lague waguzwe na Sandvikens y’i Burayi

Ikipe ya APR FC ihanze amaso umukinnyi w’ikipe ya Mukura Victory Sports witwa Iradukunda Elie Tatou ukomeje kubica bigacika muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 16 y’amavuko amaze gutsinda ibitego bine anatanga imipira ine yavuyemo ibitego, bisobanuye ko amaze kugira uruhare rw’ibitego 8.

Amakuru akomeje kuvugwa ni uko mu mpeshyi y’uyu mwaka agomba kuzagurwa na APR FC agasimbura Byiringiro Lague wamaze kugurwa na Sandvikens IF ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.

Iradukunda Elie Tatou yitwaye neza atsinda igitego ku mukino banganyijemo na Rutsiro FC igitego kimwe kuri kimwe, uyu mukino ukaba warabereye i Rubavu ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo wari ufite umugambi wo kwica abantu 40 gusa yateshejwe amaze kwica bane abaciye imitwe(Videwo)

Umutoza wa Mukura Victory Sports yahaye urw’amenyo Rayon Sports na APR FC azishinja uburangare bukomeye