in

Apr Fc igiye kumpanura umukinnyi ukomeye uzatungura benshi -VIDEWO

Kuri uyu wa 20 Mata nibwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa 2023~2024. Ni igikombe cyaje kiyongera ku bindi bituma APR Fc igira ibikombe 22 bya Shampiyona mu mateka yayo.

Gutwara iki gikombe ni ibintu byashimishije abafana benshi ndetse n’abakinnyi, ari nako ubutumwa buca amarenga ko APR Fc igiye kuzazana umukinnyi ukomeye bukomeza gucicikana.

Amakuru yatangiye gucicikana mu minsi micye ishize yavugaga ko APR yikojeje muri imwe mu makipe akomeye mu karere, bakayica milliyari ku mukinnyi umwe, gusa andi aza avuga ko APR itamuguze. Kutamugura ariko ntibyakuyeho ko APR FC ishaka umukinnyi ukomeye.

Nyuma y’umukino watumye APR Fc itwara igikombe, umufana ukomeye cyane Rujugiro yaganiriye n’umunyamakuru Kwizigira, amubwira ko bari mu biganiro na Paul Pogba ndetse na Sterling. Gusa byari ikiganiro k’ibyifuzo.

Ibyo byatumye benshi babyibazaho, bituma benshi banemeza ko nubwo byari ibyifuzo ariko nta nduru ivugira ubusa ku musozi. Benshi bahise batangira gutekera ko nubwo APR FC itazazana abo bakinnyi babiri, ariko izazana abandi bakomeye cyane ndetse bazatungurana.

Kugeza ubu amakuru avuga ko APR FC yohereje intumwa mu bihugu byo hirya no hino muri AFRICA ngo bajye kurambagiza abakinnyi. Reba videwo

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Miss Mutesi Jolly yagaragaye arimo akora siporo ku muhanda ariko imyaka iramwangira – VIDEWO

Nyuma yuko Sadate Munyakazi atutse umuntu akamwandagaza, Israel Mbonyi yanze kwiburira yohereza umuntu Nyabugogo