in

APR FC igiye kumanura i Nyarugenge ba rutahizamu babiri b’abanya – Nigeria

APR FC iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu w’umunya-Nigeria, Chidiebere Johnson Nwobodo usatira unyuze ku mpande.

Uyu musore w’imyaka 21 wakiniraga Enugu Rangers yayigezemo muri 2020 ibiganiro bisa n’ibyarangiye na APR FC igisigaye ari ukugera mu Rwanda bagasinya amasezerano.

Nta gihindutse uyu rutahizamu agomba kuza ejo ku wa Gatatu ndetse akaba agomba gusanga abandi muri Tanzania aho bari muri CECAFA Kagame Cup.

Si uyu gusa kuko bivugwa ko irimo no kuganira n’undi munya-Nigeria na we usatira anyuze ku ruhande, Godwin Odibo wakiniraga Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa ibiganiro biracyari hasi.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyuwe arenze Kazungu Denis! Umusore w’imyaka 33 yatawe muri yombi akekwaho kwica abagore barenga 42

Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports yatawe muri yombi akekwaho kwiba umunyezamu Kwizera Olivier