in

Apr Fc igiye kujya hanze y’u Rwanda mbere y’uko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangirira

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Apr Fc igiye kujya gukorera preseason hanze y’u Rwanda.

Apr Fc izasohokera u Rwanda mu kino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) iri gutegura kujya gukemeza imyiteguro hanze y’u Rwanda.

Biteganijwe ko iyi kipe ishobora kujya mu gihugu cya Maroc ariko byakwanga ikajya mu gihugu cya Tunisia kugira ngo ikomeze imyiteguro.

Ikipe ya Apr Fc iramutse igiye muri Maroc bivuze ko yazanakina umukino wa ginshuti na As Far Rabat ikipe ifitanye umubano mwiza na Apr Fc.

Iyi kipe yatangiye imyitozo mbere y’ayandi makipe yose yo mu kiciro cya mbere, irashaka kuzitwara neza mu mikino nyafurika.

Intego y’iyi kipe ni ukugera mu matsinda y’imikino nyafurika, akaba ariyo mpamvu bashaka kujya kwitegurira hanze y’u Rwanda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo hejuru cyane! Amafoto agaragaza ibihe bitandukanye Miss Iradukunda Liliane yagiranye n’umukunzi we

Rocky Kimomo yahaye ubutumwa abantu bajya kuruhukira ku mazi (video)