in

APR FC igiye kongera kuzana abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 10

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nyuma y’igihe bakinisha abakinnyi b’abanyarwanda, ubu iyi kipe yemeje ko igiye kugarura abanyamahanga.

Ku munsi wejo hashize, ikipe ya APR FC yakinnye n’ikipe ya Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 15 usoza igice cya mbere cya Shampiyona(Phase aller), umukino urangira ikipe zombi habuze n’imwe itahana intsinzi ahubwo zose zinganya igitego 1-1.

Byatangiye ikipe ya APR FC mu minota 20 ya mbere yari yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Bizimana Yannick ariko kiza kwishyurwa na Ismail Molo ku munota wa 72, nyuma yaho ikipe ya APR FC yagaragaje urwego ruri hasi kubera ko Etincelles FC yakomeje kwataka cyane ariko ibura amahirwe yo kwegukana intsinzi.

Uyu mukino ubuyobozi bwa APR FC bwarebye, bwatahanya umubabaro bitewe n’imikinire abakinnyi ba APR FC bagaragaje kandi bahawe buri kimwe cyagomba gutuma bitwara neza ari yo mpamvu bafashe umwanzuro ukomeye bari bamaze igihe kinini barirengagije.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bugiye kongera kugarura abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda nyuma y’igihe kigera ku myaka 10 iyi kipe ikinisha abakinnyi bakomoka hano mu Rwanda imbere.

APR FC nyuma yo kunganya uyu mukino byatumye yicara ku mwanya wa kabiri w’agateganyo n’amanota 28 inganya n’ikipe ya Rayon Sports ariko APR FC yo ikaba izigamye ibitego byinshi ariko ikipe ya Rayon Sports iracyafite umukino irakina uyu munsi n’ikipe ya Gasogi United ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abuzukuru ba shitani bakubise abafana ba APR FC bajya mu bitaro

Nyamirambo: umugabo bamutwaye umugore izuba riva(video)