in

APR FC: Gusangira Noheli mu byishimo n’isezerano ry’intsizi mu mwaka mushya turi kwinjiramo

Mu mugoroba wuje urugwiro n’ubusabane, abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abahagarariye abafana ba APR FC bahuriye mu muhango wo gusangira no kwifurizanya Noheli Nziza n’umwaka mushya wa 2025. Iki gikorwa cyabaye tariki ya 15 Ukwakira 2024, cyaranzwe n’ubutumwa bukomeye bwo guharanira intsinzi no kongera kugarura ibyishimo mu bafana b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen MK Mubarakh, yahaye abakinnyi ubutumwa bugaragaza icyizere abafitiye, ababwira ko nta kindi basabwa uretse gutsinda. Yagize ati: “Umukinnyi wese muri APR FC yatsinda ibitego, ndabizi ko ubwo bushobozi mubufite.” Yanabibukije ko gufatanya ari bwo buryo bwonyine bwo kugera ku musaruro mwiza, abasaba “gushyira hamwe no gusenyera umugozi umwe.”

Niyomugabo Claude, uhagarariye abakinnyi, yijeje abayobozi n’abafana ko batagomba kongera kubabara. Yavuze ko mu ntangiriro y’uyu mwaka bagowe no guhuza abakinnyi n’umutoza kubera imikino myinshi n’ibirarane, ariko ubu bamaze kubona ibisubizo. Ati: “Imikino ikurikiranye, ibirarane bidashira, ndetse no kwitabira ikipe y’igihugu byatugoye, ariko turimo kubikosora.”

Ubusabane bwarangiye habayeho gusezeranya abafana ko umwaka utaha uzaba uw’ibyishimo n’intsinzi. Abakinnyi bagaragaje ishyaka ryo gutanga imbaraga zose kugira ngo APR FC igere ku ntego zayo, naho abafana basabwe gukomeza kubashyigikira.

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen MK Mubarakh

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Guardiola na City mu bibazo bikomeye

Rayon Sports ikomeje kugaragaza imbaraga, Kiyovu FC mu mazi abira: Imiterere y’imikino ya Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025