in

APR FC: Abakinnyi bemerewe 3000$ mu gihe basezerera Pyramids SC mu mikino ya CAF Champions League

Ikipe ya APR FC ikomeje gushimangira intego yayo yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwemereye abakinnyi amafaranga 3000$ kuri buri umwe mu gihe babasha gusezerera Pyramids SC yo mu Misiri.

APR FC izahura na Pyramids SC mu mukino ubanza uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba mu Cyumweru gitaha i Cairo, Misiri. Uyu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bo muri Ghana, bayobowe na Daniel Nii Laryea, ndetse bazaba bifashishijwe na Kwasi Acheampong Brobbey na Seth Abletor, mu gihe Charles Benle Bulu azaba ari umusifuzi wa kane.

Nyuma yo gusezerera AZAM FC mu ijonjora ribanza, aho buri mukinnyi yahawe amadorali 500, APR FC iriteguye guhura na Pyramids SC yiteze intsinzi izabafasha kugera ku nzozi zabo zo kugera mu matsinda. Abakinnyi ba APR FC kandi bari gukora imyitozo ikomeye, nyuma yo gutsinda imikino ya gicuti yahuje iyi kipe na Marines (2-1) na Mukura VS (3-2).

Iyi kipe kandi irategereje kongera mu myitozo abakinnyi bayo 10 bari mu makipe y’ibihugu, barimo umunani bari kumwe n’Amavubi, ndetse n’abandi babiri, barimo Pavelh Ndzila wa Congo na Mamadou Sy wa Mauritania.

Mu rwego rwo gutegura neza umukino, ibiciro byo kwinjira kuri Stade Amahoro byashyizwe mu byiciro bitandukanye. Ahantu hasanzwe, itike izaba ari 2000 Frw ku waguze kare, na 3000 Frw ku munsi w’umukino, mu gihe VIP izaba ari 10,000 Frw na 20,000 Frw. Abashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro (VVIP) bazishyura 30,000 Frw na 40,000 Frw, mu gihe ‘Executive Seat’ izaba ari 100,000 Frw na ‘Executive Box’ igura 900,000 Frw.

Ikipe ya APR FC yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, mu rugamba rukomeye rugamije kwandikisha izina muri CAF Champions League.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Torsten Spittler yatangaje igihe azasezera Amavubi

Arsenal yasabwe guhindura umwambaro mu mukino wa North London Derby