in

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya APR BBC yongeye kwerekana ko ari imwe mu zikomeye mu mukino wa Basketball mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Patriots BBC mu mukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs Finals Game 6, ibona igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 73-70 mu mukino waciye ibintu wabereye muri BK Arena.

 

Uyu mukino watangiye Patriots BBC iyoboye mu gace ka mbere, aho kashoje APR BBC ifite amanota 17 kuri 19 ya Patriots BBC. Gusa APR BBC yahise yihuta igaruka mu gace ka kabiri, itsinda Patriots BBC amanota 19-14, bituma igice cya mbere kirangira APR BBC ifite amanota 36 kuri 33 ya Patriots.

 

Mu gace ka gatatu, APR BBC yakomeje kwitwara neza itsinda Patriots BBC amanota 25-18, ikomeza kuyobora umukino n’uburyohe bugaragara mu mikinire y’abakinnyi bayo b’inararibonye. Ibi byatumye Patriots BBC igira icyizere gicika intege, gusa mu gace ka nyuma yagerageje kugaruka mu mukino itsinda amanota 19 kuri 12 ya APR BBC, ariko ntibyahagije kugira ngo ihindure umusaruro w’umukino kuko amaseti yombi yari amaze kugwira ikipe ya APR BBC.

 

Ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe cy’uyu mwaka, bityo ihita ibona itike yo guhagararira u Rwanda muri Basketball African League (BAL), shampiyona y’Afurika izahuza amakipe akomeye ku mugabane w’Afurika. Iyi ntsinzi yashimangiye ubushobozi n’imyitwarire ya APR BBC mu gihe cyose cya shampiyona, aho abakinnyi bayo bagaragaje ubudasa mu mikino itandukanye kugeza babaye abahiga abandi.

 

Ni igikombe gikomeye cyane kuri APR BBC, aho iyi kipe yongereye umubare w’ibikombe ifite muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikomeza kwandika amateka nk’imwe mu makipe akomeye kandi ahora yitwara neza mu mikino ya Basketball mu gihugu.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa Arsenal Kai Harvest yandikiye amateka mabi mu mukino wabahuzaga na Manchester City

Manchester City yaguye miswi na Arsenal