Apotre Yongwe yemeye gukubira 7 abo yatekeye imitwe.
Ubwo Apotre Yongwe yari ari mu iburana yaburanye avuga ko ntacyaha yakoze cyo kuriganya ibyabandi ngo kuko kugirango umuntu akizwe ibyaha hari ibyo agomba kuba yizera.
Nka, 1. Kuba wizera ko Imana ishobora kukubohora ku bintu byose
2. Kwizera ko Yongwe ari umukozi w’Imana
3. Kwizera imvugo ikoreshwa
4. Kwatura ibyaha
5. Kwizera ko ituro risimbura ibyo Yongwe aba yigomwe asengera abakristo birimo umwanya, essence n’ibindi.
Umucamanza yamubajije niba abo yijeje ibitangaza ntibabibone yarabasubije amafaranga yabo, Yongwe yagize ati “Hari umuntu wigize kundegera amaturo, itorero rirateranya turayamusubiza”.
Mu kwiregura Yongwe yahakanye ko adateka imitwe, yagize ati: “Njyewe narasizwe, nahawe ububasha nkora ibyo nemerewe. Njyewe nabaye mu muhanda kandi Imana yankoreye ibitangaza nta muntu utabizi.
Njyewe nashinze Televiziyo nta faranga na rimwe mfite. Abantu bampaye inkunga. Niyo mpamvu mwabonye ko ndegwa kuba kuri telefoni yanjye haraciyeho amafaranga menshi kuko njyewe abantu barankunda. Banyoherereje amafaranga menshi ntangiza televiziyo. Rero hari abantu banyifuriza inabi. Mu by’ukuri bamfitiye ishyari”. Ndetse yavuze ko abo yatekeye umutwe yemera kuzabakubira 7.
😶