in

Apôtre Mutabazi yahawe miliyoni 10 ngo aceceke biramunanira

Umuvugabutimwa bwiza akaba n’intumwa (Apôtre) Mutabazi Kabarira Maurice yahishuye uburyo yahawe amamiliyoni y’amafaranga y’u Rwanda harimo na miliyoni 100 frw ngo aceceke ntiyongere kuvuga kuri Politiki y’u Rwanda.

Mu kiganiro uyu Muvugabutumwa yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane yavuze kuri bimwe mu bikubiye mu gitabo ari bushyire hanze kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Ugushyingo 2023 ,ibyishi bikubiyemo bikaba bigaruka kukuba yagiye ategwa imitego ya Ruswa ngo avuge nabi u Rwanda ariko bikaba iby’ubusa.

Mutabazi yavuze ko ugereranyije igiteranyo cya ruswa yagiye ahabwa akazanga zigera miliyoni 700frw.Yongeyeho ko hari uwamwemereye kumuha miliyoni 100 frw ngo areke kuvuga kuri politiki y’u Rwanda ariko birangira abyanze.

Impamvu yayanze ngo si uko byari bimunaniye kubireka, ahubwo ngo nk’umuntu usenga akanahishurirwa ngo Imana yaramubonekeye imubwira ko agomba kugira ihishurirwa rikubiye mu buryo yise 4ème Dimension aho agomba gutanga uruhare rwe mu buryo bushoboka haba mu nzira y’ubukungu, politiki n’izindi.

Apôtre Mutabazi kandi yakomoje ku makuru yigeze kumuvugwaho umwaka ushize ubwo yasohorwaga mu nzu mu murenge wa Kinyinya nyuma yo kubura ubwishyu bw’ubukode, ashimangira ko biri mu mpamvu muzi yo kuba yaragiye ategwa za ruswa bamwizeza kumufasha kwivana mu myenda no mu bukene yari afite ariko byose bigamije kumushyira mu murongo wo kuvuga nabi u Rwanda no kururwanya ariko akirinda gutatira igihango.

Aha yatanze urugero rw’umuntu wamubwiye ko yamwishyurira ideni ryose afite rya miliyoni 40 frw akanamushingira igitangazamakuru gikomeye ariko agafata umurongo wo kuvuga abogamiye ku bitagenda gusa ikigamijwe ari ugusebya ubutegetsi n’umuryango wa RPF inkotanyi , gusa Mutabazi ngo yabonye atatatira igihango ngo asebye igihugu cyamwibarutse ahitamo kunangira umutima arabyanga.

Gahunda yo kumurika iki gitabo, izahurirana no kwizihiza italiki y’amavuko ya Mutabazi, bikazakorerwa muri Great Hotel mu Kiyovu ku isaha ya saa 15h00.

Ni igikorwa kandi cyizahurirana n’imurikwa ry’igitabo cya Dr Nsabimpa Gamariel wahoze ari umudepite akaza kwegura ku mpamvu z’ubusinzi,aho ibigikubiyemo bizamurikwa kuri uyu wa Gatanu.

Umwihariko wacyo n’icyo kigamije ni ukurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Iyi ngingo akaba ayihuriyeho na bwana Mutabazi nawe ushishikariza urubyiruko gahunda yo kunywa inzoga nke”tunywe Less” igamije kurubuza kwijandika mu bitagira umumaro birimo n’inziga.

Muri iki gitabo kandi, Mutabazi yifashishije umunyamakuru akaba n’umusesenguzi Karegeya Omar Jean Baptiste nk’umwe mu bamufashije kugisesengura kugirango kizarusheho kuryohera abasomyi no kugira ubuziranenge.

 

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyampinga w’u Rwanda 2009, N’umugabo we Pacifique Murekezi baritegura kwibaruka – AMAFOTO  

Umugore yaciye inyuma umugabo we agirango ntazabimenya none yatunguwe n’impano umugabo we yamuhaye ku munsi mukuru w’amavuko ye