Ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukuboza 2024, Apôtre Paul Gitwaza yagarutse ku ndangagaciro z’ubupfura n’imyambarire mu ivugabutumwa ryabereye Brisbane muri Australia. Mu ruzinduko rw’ivugabutumwa amaze iminsi akorera hirya no hino ku isi, yasabye Abakristu n’abashumba kubaka insengero zishingiye ku ijambo ry’Imana n’indangagaciro z’ababyeyi.
Yagarutse ku ngingo y’imyambarire, avuga ko abakobwa b’Abakristu badakwiye kujya ku ruhimbi bambaye ipantalo cyangwa imyambaro ifashe cyane. Yagize ati: “Mujye mwubaha aha hantu.” Yanabwiye abahungu kwirinda kwambara amaherena no gukora imisatsi y’amarasita, avuga ko bifitanye isano n’idini rya Rastafari.
Apôtre Gitwaza yasabye ababyeyi kongera igitsure ku bana babo kugira ngo bakurane indangagaciro zubakiye ku ijambo ry’Imana, aho gukurikira ibigezweho mu mico y’amahanga.