Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Zambia y’Abagore, Bruce Mwape arashinjwa gukora ku mabere y’abakinnyi be mbere y’uko basezererwa mu gikombe cy’Isi cya 2023 kiri kubera muri Australia ndetse na New Zealand.
Ubwo bari mu myitozo ya ni mugoroba,Bruce Mwape yagendaga akorakora ku mabere ya bamwe mu bakinnyi kandi bo batabishaka.
Aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Zambia bahise birinda kujya kumurega bitewe nuko bari basigaranye umukino umwe kuwa 1 bogombaga gukinamo na Costa Rica arinawo bahise babonamo intsinzi yabo ya mbere batsinda ibitego 3-1.
Iyi tsinzi n’ubundi ntacyo yabamariye kuko bari baramaze gusezerwa nyuma yo kunyagirwa na Espagne ndetse n’Ubuyapani.
Nyuma y’uyu mukino wo kuwa Mbere nibwo abakinnyi bahise bohereza ikirego cyabo muri FIFA.
Ku munsi w’ejo iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryabihamirije ikinyamakuru The Guardian ko ryakiriye icyo kirego cy’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Zambia y’Abagore none ubu bakaba batangiye gukurikirana uyu mutoza banakora iperereza muri rusange.