in

Antoinette Uwineza ukomoka mu Rwanda yageze i Nairobi ashaka kwica inshuti ye ikomoka mu Busuwisi ngo ayitware miliyari irenga imwe

Abapolisi bo muri Kenya bataye muri yombi Umunyarwandakazi witwa Antoinette Uwineza uzwi ku mazina ya Micheline Uwababyeyi na musaza we bakekwaho gucura umugambi wo kwica inshuti ye ikomoka mu Busuwisi bagamije kuyambura amafaranga arenga miliyari 1,2 Frw.

Inkuru ya Antoinette Uwineza ikomeje kuvugisha benshi muri Kenya nyuma yo guha akazi abapolisi bihinduye abicanyi ngo bamufashe kwica inshuti ye yo mu Busuwisi bayambure amafaranga.

Mu 2018 Uwineza yari yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwica inshuti ye y’umugore n’umwana bapfuye umugabo w’umuzungu, ariko mu 2020 Urukiko rw’Ubujurire muri Kenya rwamugize umwere, rutegeka ko arekurwa kuko ibimenyetso byari byatanzwe rwahamije ko bitamuhamya icyaha.

Uwineza yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023, ndetse ubu afungiye ku Biro Bikuru bya Polisi muri Kenya.

Abagenzacyaha batangaje ko bahawe amakuru n’umuntu utavuzwe amazina, avuga ko uyu mugore ari gutegura kwica uwo mugabo w’imyaka 50.

Uwari kwicwa yageze i Nairobi ku wa Kabiri ahita ajya gucumbika muri Sankara Hotel, ariko yagombaga kuva kuri iyo hotel agasanga umugore mu yindi nyubako.

Ikirego kivuga ko abapolisi bigize abicanyi bahuye n’uyu mugore washakaga gutanga ikiraka cyo kwica uwo muntu ku wa Gatandatu.

Kiti “Itsinda ryahuye n’umugore ku wa 30 Ukuboza 2023, ababwira ko hari umunyamahanga ufite ibihumbi 850 by’Amayero. Yababwiye ko mbere y’uko uwo munyamahanga yicwa agomba kubanza kohereza amafaranga yose kuri konti y’umugore. Yanagaragaje impapuro zo muri banki zerekana ko yohererejwe amashilingi ya Kenya asaga miliyoni 9 avuye kuri uwo munyamahanga hagati ya tariki 10 Kamena na Werurwe muri uyu mwaka.”

Aba bapolisi biyoberanyije bamaze kumvikana n’uyu mugore banzuye ko bagomba kugabana baringanije igihe bazaba bamaze gusoza ikiraka.

Mu mayeri bateguye harimo no gucura icyangombwa bakoresheje ifoto y’undi mugore ikazifashishwa mu gukodesha inzu, ndetse yakozwe mu mazina ya Sarah Nafula Masika.

Ku Cyumweru, umupolisi [ukora mu buryo bw’ibanga] yajyanye na Antoinette Uwineza hamwe na musaza we w’imyaka 25 bajya muri Westland gushaka inzu yo gukodesha, ari na ho umugabo yari busange umugore akahicirwa.

Ikirego kigaragaza ko “mu gikorwa cyo gusaka Antoinette Uwineza na musaza we babafatanye ibyuma bibiri bikomoka muri Somalia na acide.”

Daily Nation yanditse ko aba bombi bazakurikiranwaho gucura umugambi wo gukora ibyaha by’ubugome.

Ikigo gishinzwe gukurikirana ibyaha n’ubushakashatsi muri Kenya kigaragaza ko kugeza muri Gashyantare 2019 ibyaha byo kwica inshuti byiyongereye aho abagore 11 bishwe n’abo bakundana cyangwa bahose bakundana, bakabica babateye ibyuma, babakubise, babanize cyangwa babarashe.

Iki kigo kigaragaza ko umwaka wa 2019 warangiye abagore 47 n’abagabo batatu bishwe n’abakunzi babo cyangwa abo bahoze bakundana, ndetse abana batatu na bo bapfira muri ubwo bwicanyi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo w’i Nyanza yariye inyama kuri BONANE ayiryana ubusambo kugeza imuhitanye bajya gushyingura

Yatangiye gushaka urwitwazo? Umutoza wa APR FC ntiyishimiye uburyo ikipe ye yapangiwe imikino muri Mapinduzi Cup