Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yanenze byimazeyo abakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza bakanga kwambara ‘Bikini’, ngo amategeko y’irushanwa arasobanutse ngo bakora ibyo bitwaje ko itajyanye n’umuco wo mu Rwanda.
Miss Shimwa, Umunyamakuru Anita Pendo, Nyampinga Ariane Uwamahoro, Umunyamakuru Phil Peter,Asinah Erra,Tizzo Prem wa Active ni bamwe banditse ku gitekerezo Muyoboke Alex yanditse yibaza ku by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco[RALC] na minisiteri y’umuco, kubera ukuntu Nyampinga Uwase Hirwa Honorine ‘Igisabo’ yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017 akanga kwambara Bikini ubugira kabiri.
Muyoboke Alexis usanzwe ureberera inyungu za Charly &Nina yanditse ati Igisabo umuco + bikini= RALC × MINISPOC yemwe ndayoboza kw’idembe bambewe @uwasehirwahonorine ndagushyigikiye.Yasabye bagenzi be baba basobanukiwe byinshi kumurusha kumubwira maze ubutumwa abugenera….@pendoanita urihe? @kundwa21 @aurorekayibanda@missheritage2015@iradukunda_elsaofficial@colombeakiwacu @marlene_la_rwandaise.”
Yakirijwe ibitekerezo bitandukanye bamwe bashima ibyo Miss Igisabo yakoze,abandi nabo bakavuga ko kuba umukobwa ahabwa amahirwe nkariya akanga kuyabyaza umusaruro aba ahemukiye abandi bashoboraga gukora ibyo irushanwa risaba.
Guelda nka Nyampinga w’umuco mu Rwand yanditse ati”Umuco si ibyakorwaga kera kuko umuco urakura kandi igihe wakuze hazamo impinduka zinogeye ba nyirawo! Hambere bambaraga inkanda ziteye kuriya[aha yavugaga ifoto Muyoboke yari yashyize ku rubuga y’umukobwa wambaye inkanda ayigereranya n’iya Miss Igisabo] kuko zari imboneka rimwe bakifashisha akabonetse kose , ariko aho amajyambere yaziye umwambaro basanze ubereye umunyandakazi wari umukenyero n’indi ituma yikwiza.”
Yunzemo ati” Sinshigikiye abajya mu marushanwa bakanga kwica umuco kuko uwakanga kuwica yaguma iwabo ntiyirirwe ayitabira kuko kuyitabira abizi neza ko atari bwuzuze ibisabwa ni nko guseruka nta mwambaro w’ibirori witwaje.”
Pendoanita ati “ Njyewe ntabwo nanze icyemezo cyaba nyampinga gusa ndibaza niba ari itegeko bagenderaho aribyo nta mpamvu yokujya mumarushanwa kandi umuco wacu utemera kwambara bikini,bajya basubiza ibyo bihugu ko tutazaza.”
Philpeter250 yanditse asubiza @pendoanita ati “ ndemeranya nawe wasanga hari numwana wiburiye ayo mahirwe kuko igihugu gihagarariwe kandi we iyo bayamuha yari kukambara akabona namanota menshi.”
ariane_uwimana wahatanye muri Miss Rwanda, ati “Ese nk’ubu iyo banyijyanirayo koko maze mukareba…lol
tizzo_prem wa Active yagize ati “ariko ubundi Umuco, Agaciro=Intsinzwi??? nibyo ra??? ubundi njye numva agaciro ka mbere ari Intsinzi uzaniye igihugu cyawe cg se byaca muzindi nzira ugahakana mbere yo guhaguruka ngo witabire ayo marushanwa si non nubundi ntabwo uba uri bwambare imishanana mpaka irushanwa rirangiye nimba ari umuco uba wagiye kwerekana niko, niko mbyumva njye.”
Uyu wiyise rwandan_entertainment yanditse asubiza ibyari bivuzwe na @erno250@muyoboke_alex @pendoanita, maze aterura agir ati” njye mbona ntakibazo kibirimo kuba yakwambara kuriya (bikini) kereka mu gihe byaba bikozwe hagamijwe izindi nyungu zibangamira indangagaciro na kirazira ziranga abanyarwanda. Urugero nko kwiyandarika cyangwa kugira ashake ka hit, naho ubundi sinzi iyo baba bajya kandi basanzwe baziko batazashobora kubahiriza amategeko agenga irushanwa.
supersexy uzwi kwiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga nawe yagize ati “Umuco umuco umuco…. ni uwo mu gihugu iwanyu iyo wagisohotsemo ufata umuco waho ugiye. Ugiye iburyasazi azirya mbisi. Hari urusha Bahinde umuco? Ariko se ntibambara ubusa kdi tukabikunda? Amarushwanwa ni amarushanwa ntaho ahuriye nibyo mwita imico. Gusa ababishinzwe ndabona aribo badusebereza igihugu. Ese iyo bagiye muri swimming pool bajyanamo imishanana? Haba hari abantu bangana iki babona ubwo bwambure bwabo? Niba badashoboye kuzuza inshingano zigenga irushanwa nibareke kujyayo cg boherezeyo abari ready yo kwica uwo muco for just few seconds.”
Aya magambo ya Shimwa Guelda aje akurikira ibyo Miss Vanessa Uwase na we aherutse gutangaza akavuga ko abakobwa bajya mu marushanwa ntibambare bikini kandi ziri mu bintu biba birabahesha amahirwe baba bameze nk’abagiye kwitemberera.
Ati” Byiza cyane ku bakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, bagahitamo kutambara ’bikini’ mu gusigasira umuco nyarwanda, ariko se ahubwo niba muba muzi ko irushanwa ririmo ibyo kwambara ’bikini’, kuki murijyamo muzi neza ko muzica amabwiriza? Kuki mutigumira imuhira aho muzi neza ko kuguma mwambaye bihabwa agaciro?”
Yunzemo agira ati “Kereka niba muba mufite impamvu zanyu zihariye nko gutembera, kunyura muri ibyo, kubona abantu bashya n’indi mico nko kwiyumva nk’abageze mu bidasanzwe n’ibindi. Gusa niba uba uzi ko uzica amabwiriza ibyo bigatuma utsindwa ni byiza kuvuga ko utagiye guhatanira ikamba.”
Miss Akiwacu Colombe wahatanye muri Miss Supranational 2016 niwe watangaje abantu ubwo yambaraga ‘Bikini’ yaje gukurikirwa na mugenzi we,Uwase Clementine[Tina] uherutse guserukira u Rwanda muri Miss World Next top Model 2017 ndetse na Gisa Sonia wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational muri 2015.
https://www.youtube.com/watch?v=MQEXIT5lPOk