in

Anita Pendo niwe uzakira The Ben ku rubyiniro

Nyuma yaho hatangajwe ko The ben azakorera igitaramo i Kigali ku wa 6 Kanama 2022 kuri Canal Olympia, hamaze kumenyekana abahanzi bazafatanya gususurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira igitaramo cye.

Iki gitaramo kizaririmbamo abandi bahanzi bagezweho mu muzika nyarwanda barimo umuhanzikazi Bwiza, Chriss Eazy n’umuraperi  Bushali.

Iki gitaramo kandi kizayoborwa n’abasangiza b’amagambo bagera kuri babiri aribo Anita Pendo ukora kuri RBA na Mc Tino ukora kuri KT Radio.

Iki gitaramo kandi kizanacurangamo Dj Toxxyk afatanyije n’itsinda ry’abakobwa bashya muri uyu mwuga ariko bagezweho DJ Higa na DJ Rusam.

Umuhanzikazi Bwiza ni umwe mu bazataramira hamwe na The Ben
Bushali nawe azaba ahabaye
Dj Mc Anita Pendo azaba yakira abahanzi ku rubyiniro
Chris Eazy ufite indirimbo igezweho muri iyi minsi azaba ari ku rutonde rw’abazaririmba
Dj Toxxyk azaba ari kuvanga imiziki muri iki gitaramo
Dj Higa na DJ Rusam nabo bazaba bari kuvanga imiziki

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo The Queen yifotoje atandaraje yambaye akantu gato bizamura amarangamutima y’abafana be (Amafoto)

Chris Easy yikinnye baramwihakana (Video)