Abafana ba Juventus yo mu Butariyani baje ari benshi cyane kwakira kabuhariwe umunya-Argentine Angel Di Maria ugiye kuzajya akinira iyi kipe yo mu mujyi wa Turin.
Uyu mugabo w’imyaka 34, yageze mu mujyi w’ubutariyani kuri uyu wa Kane, aho yahageze mbere kugirango akore ikizanini cy’ubuzima cy’imwemerera burundu gukina muri iyi kipe.
Angel Di Maria yagaragaye asinyira abafana ku mipira ndetse anifotozanya nabo, ku kibuga cy’iyi kipe y’igihangange mu Butariyani, Allianza Stadium.
Di Maria yabaye muri PSG, imyaka irenga irindwi aho yatwaranye n’iyi kipe ubukombe 14 harimo ibikombe bitanu bya Shampiyona, League 1.
Angel Di Maria yasinye amasezerano azajya amuhemba Miliyoni 5 z’amayero ku mwaka.