in

Andy Bumuntu yahishuye uko ahuza umuziki, itangazamakuru no gukora amashanyarazi byose akabikora neza

Umuhanzi ugezweho hano mu Rwanda ubusanzwe ukora umwuga w’amashanyarazi ndetse akaba asigaye abifatanya n’itangazamakuru, yavuze uko byose abihuza Kandi bikagenda neza.

Yabanje kuvuga ko umuziki akora yawukundishijwe na mukuru we hanyuma atangira kugira inyota yo kuririmba ndetse mbere y’uko atangira umuziki we ku mugaragaro, yajyaga aririmba Karaoke.

Ati “Nari mfite umuvandimwe wakundaga kuririmba cyane, yataha avuye ku ishuri afite utuntu tw’uturongo nkumva nanjye nabikora. N’indirimbo ya mbere naririmbye yari iye.”

Uyu muhanzi Kandi yavuze ko imyuga ye itatu yose haba itangazamakuru, kuririmba ndetse no gukora amashanyarazi byose abihuza Kandi akabikora bikagenda neza.

Avuga uko ahuza imyuga yose akora, Andy Bumuntu yagize ati “Natangiye nkora amashanyarazi, nibyo nize kuva mu mashuri yisumbuye ndetse no muri Kaminuza kandi n’ubu ndacyabikoramo. Nabyo sinigeze mbihagarika ahubwo nemera ko umuntu afite byinshi muri we, ikiba gisigaye ari amahitamo y’ibyo ashobora gukora.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clapton Kibonge yasubije mu buryo busekeje umufana we wamubwiye ko hari umumama yumvise avuga ko hari filime isigaye imubuza kujya gusenga

Hamenyekanye akayabo ubuyobozi bwa APR FC bugiye guha Adil kugira ngo atajyana ikirego muri FIFA