Nkuko twabibonye mu gice kibanziriza iki aricyo cya kane, aba bacancuro bari batangiye kugarura icyizere kuko bari bari gusatira umujyi wabo kuko yari colony y abagereki. Niba utarasomye ibice byayibanjirije, wakanda kuri iyi link ukaba wabasha gusobanukirwa naho ibintu byahereye https://yegob.rw/anabasis-the-ten-thousands-march-igice-cya-kane/ Iki ni igice cyacyo cya gatanu igice cya nyuma mu ruhererekane rw ibiganiro byerekeye urugendo n ubuhangange bw abagereki b abacancurobatahaga bava mu gihugu cy umwanzi.
Dukomeje, aari muri Mutarama muri 400 mbere ya Yezu, mu nzira y ibyago n umuruho inzira yarimaze amezi agera muri atanu (5) aho bari basigaye ari ibihumbi umunani (8 000) nibwo bageze ahitwa Deveboynu muri Tepe muri miles 30 mu majyepfo ya Trabzon cyangwa Trapezus mu mpinga z umusozi wa Theches bahagaze ahirengeye nibwo abambere babonye inyanja yirabura bitegeye ku butumburuke bwo hejuru nuko basabwa n ibyishimo ndetse n amarira ababunga mu maso niko gusakuza cyane biyamira cyane bati “Thalassa! Thalassa” bivuga mu cyongereza “The Sea! The Sea!” wagenekereza mu Kinyarwanda bikavuga ngo “Inyanja! Inyanja!”, Trapezus ntiyari umujyi nk indi, yari umwe muri colony z abagereki kandi ikindi yari ifitanye umubano mwiza n Ubugereki. Nk ingabo zari zigaruye morale bajya kuva aha i Trapezus bagiranye amasezerano n abatware baho ndetse baharwana intambara yanyuma n abacolchians b abaperesi niko kuhegukana intsinzi idasubirwaho.
Ibi bikorwa bihambaye byakozwe n izi ngabo byatumye abagiriki babona ko igisirikare cy ubuperesi babonaga banatinyaga ko kitari gikomeye kandi ko bari biteguye bitewe n ubuhanga mu ntambara bari bashoboye kuba bakwigarurira isi yose yariho icyo gihe bakayipfukamisha munsi y ibendera ry Ubugiriki, nibwo mu majyaruguru y Ubugereki hadukaga umubyeyi n umwana we bagatangiza intambara yashyize akadomo ku buhangange bw abaperesi buyobowe imbere na Philippe II na Alexander the great].
Murakoze n ah ubutaha!
Amahoro y Imana abane namwe!!!