Amwe mu mazina y’abishwe na Kazungu Denis yamenyekanye ndetse hanamenyekana ukuntu yicaga abantu akagenda abagereranya kugira ngo batamara umwanya yari kuzashyinguramo abandi.
Urubanza rwe rwatangiye saa tatu za mu gitondo, Kazungu, umusore w’inzobe, udafite ibigango bikanganye, ariko ukekwaho ibikorwa by’ubugome, mu rukiko yanyuzagamo agahindukira akareba imbaga yari yuzuye, ndetse agasa n’umwenyura.
Umushinjacyaha yasubiye mu bikorwa bye bigize ibyaha 10 akurikiranyweho birimo ubwicanyi, iyicarubozo, n’ibindi avuga uko Kazungu yagiye abikora.
Yavuze ko Kazungu yavuze ko yibuka abantu batatu gusa mu bantu akekwaho ko yishe, barimo umusore witwa Turatsinze Eric, uwitwa Eliane Mbabazi n’uwitwa Clementine.
Mbere ngo yabanje kujya yica umuntu akamushyira mu cyobo yacukuye, akamurenzaho igitaka, ariko aza gusanga kizuzura vuba, niko kujya abica noneho akabagerekeranya.