in

Amwe mu mafunguro wafata niba ushaka kugira ibyishimo

Three Female Friends Enjoying Lunch At Rooftop Restaurant

Ibyo kurya byongera dopamine; umusemburo w’ibyishimo:

1.Watermelon

Watermelon ni isoko nziza ya acide amine yitwa tyrosine. Tyrosine iyo igeze mu mubiri ihindurwamo dopamine, bityo urugero rwayo rukiyongera mu mubiri, maze bikongera ibyishimo n’akanyamuneza mu mubiri.

Izi mbuto zikungahaye kuri vitamin B6 ikoreshwa n’umubiri mu ikorwa rya dopamine. Mu rwego rwo guhorana urugero rwa dopamine ruri hejuru, ushobora kunywa akarahuri k’umutobe wa watermelon ku munsi.

2.Inkeri

Inkeri zibonekamo vitamin C ihagije, ikaba ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko. Iyi vitamin ifasha mu gusohora no kurwanya uburozi bishobora kujya mu bwonko, bukabuza dopamine gukora neza.

Kuba inkeri zibonekamo kandi ibinyabutabire bya phenol, bifasha mu kurinda imyakura n’uturemangingo dukora dopamine. Ni byiza kuzirya kenshi, kuko bizatuma urushaho kongera ibyiyumviro n’akanyamuneza mu mubiri.

3.Shokola zirabura

Shokola zirabura benshi basanzwe bazi ko zigabanya stress, zikongera akanyamuneza. Niba wumva utishimye, guhekenya shokola zirabura bizagufasha kugira akanyamuneza. Ibi biterwa n’ibinyabutabire bya phenylalanine, nabyo ni aside amino zigira uruhare runini mu ikorwa ryúmusemburo wa dopamine.

Ubutaha niwumva utishimye cyangwa se wigunze cyane, uzarye shokola yirabura izagufasha. Ugomba kureba shokola irimo cocoa nyinshi (byibuze hejuru ya 85%) kuko niyo ibonekamo phenylalanine nyinshi.

4.Beterave

Beterave ( beetroot mu cyongereza) zibonekamo betaine, ni ubwoko bwa aside amino zifasha mu ikorwa rya dopamine, zifitemo kandi ubushobozi bwo kurwanya kwiheba cyane (antidepressant). Mu rwego rwo kongera akanyamuneza buri munsi, ni ngombwa kunywa umutobe wa beterave wikoreye buri munsi.

5.Imineke

Umuneke ni isoko ikomeye ya tyrosine, iyi ikaba aside amino ifasha mu kugena no gukangura urugero rw’umusemburo wa dopamine.

Ibi bikagufasha mu kwishima no kongera ubwenge, kuko bigufasha kwibuka cyane, kwita ku bintu no gukurikira cyane. Imineke ni myiza cyane kuko ikungahaye kuri byinshi bifasha ubwonko. Ugomba kurya uhiye neza, kandi uryohera, niyo ibonekamo tyrosine ku rugero ruri hejuru.

6.Pome

Quercetin, kimwe mu binyabutabire byibanze biboneka muri pome, gifitiye akamaro kanini ubwonko bwacu. Usibye kongera imikorere y’umusemburo wa dopamine wongera ubushake bwo kugera ku kintu runaka n’ibyishimo, quercetin inafasha mu mikorere myiza y’ibice by’ubwonko bifasha gutekereza.

Muri pome habonekamo ibindi binyabutabire bya polyphenols birinda uturemangingo dukora dopamine kwangirika. Mu gihe wumva utishimye cg se utamerewe neza, kurya pome imwe (n’igishishwa cyayo) bizagufasha kugira akanyamuneza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nsengiyumva Igisupusupu akatiwe n’urukiko.

Video: Reba ibyo abanyeshuri bakoreye amakayi yabo bakimara kurangiza Ex-etat