in

AMOKO 5 Y’URUKUNDO

1.GUSENGA UWO UKUNDA

Muri ubu bwoko bw’urukundo, uwo ukunda umushyira hejuru cyane, ukamuvana mu buzima busanzwe, akakubera nk’ikigirwamana,ukamusenga. Amakosa ye n’intege nke ze ntubibona cyangwa ubirenza imboni ubireba kugira ngo ukomeze umwisengere.

-Urukundo nk’uru ni rwo bita “urukundo rw’ impumyi”.

Urukundo nk’uru ntirutinda kurangira.

Iyo batakirebana akana ko mu jisho,amaso asigaye abona,umuntu ari nk’undi,urwo rukundo rurashira.

2..URUKUNDO RWICA

Urukundo nkuru ni rwa rundi aho abakundanye nta kindi bakora usibye gukundana gusa.Ni urukundo rutwara umuntu uruhu n’uruhande.Ni urukundo rushaka kwikubira no kwiharira umukunzi,rugira ishyari ryinshi ryaka umuriro kuko abakundana bumva nta bundi buzima bubaho usibye ubwo gukundwa n’umukunzi wabo.

Uko ukunda agira ikizere gike cy’uko yaba adakundwa ni ko ishyari rimwotsa umutima bigatuma ahora atekereza ko yagambanirwa n’umukunzi we.

Uzasanga abakundana bene uru rukundo hari ubwo bakundana cyane bitabaho nk’abageze mu ijuru, ubundi bakangana urunuka nk’abari mu kuzimu, bananirwa no kwangana bakongera bakifuzanya, gutyo gutyo.Abantu nk’aba bagerageza gucika gereza y’urukundo rwabatwaye uruhu n’uruhande ariko bayisohokamo bakumva ntacyabarutira rwa rukundo rubabata rukabatera ishyari ndetse rimwe na rimwe n’agahinda.

3.URUKUNDO RWIKUNDA

Uru ni urukundo aho ukundana akunda undi atamukunze mu by’ukuri ahubwo amushakamo inyungu zinyuranye. Abakundana runo rukundo baba bigamirije igitsina, amafaranga cyangwa icyubahiro bashobora gukomora k’uwo babeshya ko bakunda. Abantu nk’aba bakunda abantu benshi icyarimwe bose bababeshya ko babakunda.

4.URUKUNDO RW’UBUCUTI

Uru ni urukundo rwubatse kukwizerana, gukemurirana ibibazo, kubahana no gushaka kubaka ubushuti buzarama. Uru urukundo ntirugerageza kwikubira umukunzi no kwegerana cyane birenze urugero. Ni urukundo rubona amakosa rukayihanganira cyangwa rukayakosora. Uru rukundo rutuma abarukundana bashobora kwihanganirana mu bihe bikomeye.

5.URUKUNDORWO KWITANGA

Ni urukundo rwitangira umukunzi, ukunda ariyibagirwa, akirebera gusa igishimisha umukunzi atitaye ku nyungu ze. Abakundana runo rukundo iyo habaye ibibazo nibo bishyiraho ibyaha byose bakanigerekaho imitwaro yose, bakumva ko aribo banyamakosa bagomba guhinduka, ntibasabe ko undi nawe yireba ngo ahinduke. Muri mpa nguhe y’urukundo batanga byinshi bakakira bike, bityo bakemera kuryamirwa cyane ngo urukundo rutangirika.

Uru urukundo ni urwo kwitonderwa kuko abarukundana hari ubwo barukoresha ngo bategekeshe abandi urukundo rwabo. Ukundana uru rukundo aba afite icyo ashaka kugeraho-ko akundwa nawe, iyo atakibonye abivamo,akarakara,akagira n’urwango.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yaguriye Sheri we telefone ihenze ya iPhone

Byakomeye; Cristiano Ronaldo yasohotse ku kibuga umukino utarangiye aritahira nyuma yo kubona ko atari bukine (Amafoto)