in

Amis Cedric wahembwaga akayabo mu Barabu yateye ubwoba ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kwaka akayabo iyi kipe kumuha byagorana

Amis Cedric wahembwaga akayabo mu Barabu yateye ubwoba ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kwaka akayabo iyi kipe kumuha byagorana

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports bivuzwe ko ishaka rutahizamu Amis Cedric wakanyujijeho n’ubundi muri iyi kipe mu myaka ishize ariko kugeza ubu bikaba ntakirakorwa.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ibiganiro n’uyu mukinnyi ndetse uyu mukinnyi aza gutangaza ko mu minsi micye arerekeza muri Rayon Sports abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuko yabonaga ibiganiro bimeze neza.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko igikomeje kugorana ngo ni amafaranga uyu mukinnyi arimo kwaka ubuyobozi bwa Rayon Sports. Amakuru dufite ni uko Amis Cedric ngo arimo kwaka angana na Million 1 n’ibihumbi 500 azajya ahembwa buri kwezi Kandi iyi kipe ngo ntiyiteguye kuyatanga bijyanye n’imyaka y’uyu mukinnyi kandi batizeye ko agikomeye nka mbere.

Amis Cedric wahembwaga agera kuri Million 40 mu gihugu cya Saudi Arabia, kugeza ubu yibereye mu gihugu cy’uburundi yerekeje yo nyuma yo kubona ko Rayon Sports itazamuha ibyo yifuza gusa ibiganiro ngo birakomeje nubwo hari nandi makipe arimo kuganira nayo.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibyari byoroshye! Kimenyi Yves yagiye gusezerana acumbagira -AMASHUSHO

Moussa Esenu utazakomezanya na Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe itajya ivuga rumwe na Gikundiro hano mu Rwanda