Muri Leta Zunze Ubumwe za America ni ihame ko iyo umu polisi aguhagaritse waba ufite ikosa cyangwa utarifite abanza gukora ku modoka yawe inyuma , ibi bikaba biba ari ukugirango igihe usanzweho ikosa ukaba wahita watsa imodoka ukagenda , bya biganza umupolisi aba yakojejeho bikaba aribyo bibafasha kukubona .
Ikindi ngo ni ukugirango igihe cyose waba ufite icyo ushaka guhisha ,urugero: ibiyobyabwenge, imbuga cyangwa ikindi ,bibe ari nko kukuburira kutagira ikosa ukora ushaka kubihisha .
Rimwe na rimwe ariko kandi ngo ibi bikaba biba ari ukugirango igihe cyose hagize ikiba ku mu polisi akaba yaraswa n’uwo yahagaritse cyangwa akagira ikindi amukorera akaba yakwitaba Imana ,ibyo biganza bibe byakwifashishwa mu iperereza nk’uburyo bwo kumenya uwo bahuye,
Ubundi ubu buryo bukaba bwarakoreshwaga cyera ubwo camera zari zitaraza ngo hajyeho uburyo bwo kuba amashusho yakwifashihshwa igihe hari umunyabyaha ukenewe gukurikiranwa.
Source: The Sun