in

Amavugurura mashya ya Youtube yakanze Bruce Melodie birangira yerekanye ibyo yari yarahishe abafana be

Umihanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie mu miziki nyarwanda yerekanye umubare w’abamukurikira ku rubuga rwa YouTube.

Uyu muhanzi yari ari muri bamwe bahishe umubare w’abamukurikira kuri uru rubuga kuva yatangira kwamamara.

Mu minsi yashize nibwo abagize itsinda rigenzura imikorere y’uru rubuga bemeje ko bagiye kugaragaza abantu baba bakurikira abandi kuri uru rubuga.

Ubusanzwe youtube ifite uburyo bwo guhisha abagukurikira (hide subscribers) ku buryo abantu batamenya abagukurikira.

Bruce Melodie we akaba yahisemo kubashyira hanze mbere y’uko amavugurura mashya abishyirira hanze.

Hari abantu batari bazi abantu bakurikira (subscribers) uyu muhanzi kuri uru rubuga rwa YouTube, gusa abo bantu bamaze kumenyekana.

Bruce Melodie akurikirwa n’abantu ibihumbi magana tatu mirongo itatu na bane (334k subscribers)

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mwiseneza Josiane yahaye igisubizo gisekeje uwamubajije niba afite umusore bakundana (video)

Breaking news: Gasogi utd yasinyishije umutoza uri mu bakomeye ku isi