in

Amavubi yihagazeho imbere ya Benin yari yarayiteguye amajya n’amaza

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi yanganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu ukabera i Coutonu muri Benin.

Amavubi yari yagiye muri Benin gushaka itsinzi n’amanota status yatuma yigera imbere ku rutonde rw’agateganyo mu itsinda L.

Amavubi niyo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 5 gusa rutahizamu Kagera yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nyuma yo kugera mu rubuga rw’amahina rwa Benin ariko umuzamu akagoboka.

Amavubi yakomezaga yataka yaje gutsinda igitego ku munota wa 14 gutsinzwe na Mugisha Gilbert ahawe umupira na Hakim Sahabo.
Benin nyuma yo gutsindwa igitego yakomeje nayo ishakisha igitego ku mipira bashotaga iremereye nka kufura yatewe ku munota wa 19 ariko umuzamu Ntwari Fiacre agatabara.

U Rwanda na rwo rwanyuzagamo rukataka , ku munota wa 29 Mugisha yahaye umupira Muhire Kevine nawe yihambura ishoti ariko umupira ukubuta umutambiko w’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Benin.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi asa nkaho yasubiye inyuma , Benin ariyo yataka cyane.

Amavubi yaje kubona ikarita y’umutuku yahawe Hakim Sahabi ku ikosa yarakoze ryamuviriyemo ikarita ya kabiri y’umuhondo , bimubyarira umutuku.

Nyuma y’uko Amavubi yahawe umutuku yaje kwatakwa bikomeye cyane , ku munota wa 71 Amavubi yatewe ishoti riremereye ariko Fiacre aratabara
Kuva ku munota wa 75 mu kibuga haberagamo isereri yaterwaga n’umugabo watwaye isuma y’umuzamu wa Amavubi.

Amavubi yaje gukomeza kwatakwa maze ku munota wa 82 atsindwa igitego ku mupira wari mu rubuga rw’amahina maze Steven Michek wa Benin arekuramo icumu icya mbere kiba kirabaye.
Amavubi yakomeje kwihagaraho umukink urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri Makanyaga Abdul umaze amezi abiri asezerewe mu bitaro

Bigoranye cyane ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanze gusuzugurirwa muri Benin