Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umukino watangiye Amavubi agaragaza ubushake bwo gutsinda, maze ku munota wa 34 Tuyisenge Arsène afungura amazamu ku ishoti rikomeye ryahinduriwe icyerekezo na Mugisha Didier. Gusa ku munota wa 45, Amavubi yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Niyomugabo Claude, ariko kapiteni Muhire Kevin ayitera umunyezamu wa Sudani y’Epfo, Juma Jenaro Awad, arayikuramo.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gusatira maze ku munota wa 55 Muhire Kevin yatsinda igitego cya kabiri ku mupira w’umutwe yahawe na myugariro wa Sudani y’Epfo. Gusa Sudani y’Epfo yaje kwihimura ku munota wa 81 itsinda igitego cya mbere cyabonetse ku ishoti rya David Sebith, bituma umukino urangira Amavubi atsinda ibitego 2-1.
Nubwo Amavubi yatsinze, ntabwo byari bihagije gukomeza mu irushanwa rya CHAN 2024.