Ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe ku busa mu mukino wa kane wo mu itsinda L mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.
Amavubi yari yakiriye Benin kuri uyu wa gatatu kuri Kigali Pele Stadium, saa Kenda zuzuye.
Carlos Allos Ferrer utoza Amavubi yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Ntwari Fiacre, Serumogo, Thierry,Ange,Emmanuel,Muhozi,Steven , Gilbert, York, Kagere na Kevin Muhire.
Amavubi niyo yatangiye umukino neza kuko iminota 15 ya mbere niyo yatakaga cyane byaje kuyibyarira kubona penariti.
Ku munota wa 16′ Amavubi yabonye penaliti ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina, ukorwa na myugariro wa Benin n’ukuboko.Umusifuzi Omar Artan wasifuye umukino ahita atanga penaliti.
Penaliti Amavubi yabonye ntiyigeze iyibyaza umusaruro kuko Rafael York yayiteye umuzamu wa Benin , Saturnin Allagbe awushyira muri koruneri.
Igice cya mbere kirangira impande zombi zinganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Benin niyo yatangiye neza kuko ku munota wa 57 Jodel Haroldvyatsinze igitego ñyuma yo gusiga ba myugariro ba Amavubi, agacenga Ntwari Fiacre ubundi akanyeganyeza incundura.
Amavubi nayo yaje gukanguka nyuma yo gutsindwa igitego maze ku munota wa itsinda igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Manzi Thierry ku mupira waruvuye muri koroneli itewe na Muhire.
Umukino waje kurangira impande zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe. Amavubi yahise aguma ku mwwanya wa gatatu n’amanota atatu mu gihe Benin yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 2.