Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatangiye umwiherero kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, aho bakoze imyitozo ya mbere mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Sudani y’Epfo muri CHAN ya 2024.
Abakinnyi bose bahamagawe batangiye umwiherero usibye abakinnyi ba APR FC, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu busabiye uruhushya, bwemeza ko bananiwe kubera imikino ikomeye bakinnye mu minsi yashize. Abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu Mavubi barimo Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco, Mugiraneza Froduard, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsène, Niyibizi Ramadhan, na Mugisha Gilbert. Aba bakinnyi bazagera mu mwiherero kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha nyuma yo kuruhuka.
Amavubi azakina na Sudani y’Epfo ku itariki ya 22 n’iya 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya nyuma rya CHAN 2024, rizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya, aho ikipe y’igihugu yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo yitware neza.