Amavubi yatsinze Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Godswill Akpabio Stadium, ariko ntiyabasha kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.
Umukino watangiye u Rwanda rwihagazeho, nubwo kugera imbere y’izamu rya Nigeria byari ikibazo. Mu gice cya kabiri, Samuel Chukwueze yafunguye amazamu ku ruhande rwa Nigeria, ariko Amavubi yishyura ibitego bibiri byatsinzwe na Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent, bigatanga ibyishimo ku Banyarwanda.
Nubwo batsinze, Amavubi ntiyabonye itike kubera ko Libya na Benin banganyije 0-0, bigatuma Benin ibona umwanya wa kabiri mu itsinda D. Nigeria yaje imbere n’amanota 11, ikurikirwa na Benin ifite amanota 8, anganya n’u Rwanda ariko rutakaje kubera umwenda w’ibitego bibiri.
Nubwo Amavubi asezerewe, kwitwara neza imbere ya Nigeria byatanze icyizere ku mikino iri imbere.